IGIHUGU CY’U RWANDA

U Rwanda, ruzwi ku izina “Igihugu cy’imisozi igihumbi”, ruherereye muri Afurika y’Uburasirazuba bwo hagati. U Rwanda ruri ku birometero 121 mu majyepfo y’umurongo Muganda (Equateur) muri tropiki ya kapurikorune, no ku birometero 1416 mu burasirazubwa bw’Inyanja y’Ubuhindi, no ku birometero 1250 mu burasirazuba bw’Inyanja ya Atalagitika, mu buvanganzo bakaba u Rwanda rufatwa nk’umutima w’Afurika.

U Rwanda ruhana imbibe n’Ibihugu bya Uganda mu majyaruguru, Tanzaniya mu burasirazuba, u Burundi mu majyepfo ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cy’Uburengerazuba. Mu Rwanda tugira ibihe bibiri by’imvura; ni ukuvuga igihe cy’Urugaryi gitangira mu kwezi kwa Gashyantare kikagera muri Mata, n’Igihe cy’Itumba kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza muri Mutarama. Mu Rwanda ubushyuhe mpuzandengo bubarirwa hagati ya dogire selisiyusi 16 na 22.

U Rwanda gifite umwihariko ku bintu bitandukanye, icya mbere akaba ari Igihugu gitekanye, Cyakirana urugwiro abarugana, Ubumwe  n’imibanire myiza y’abagituye (Abanyarwanda n’Abanyamahanga)

Akari ari Igihugu nyaburanga, gifite ibimera bihora bitoshye bituma umuntu ahora umwuka mwiza. Abashyitsi benshi basura u Rwanda bamaze kubona ko ubwiza bw’u Rwanda ari ntagererenywa mu b’Ibihugu byoze bigize umugabane w’Afurika. U Rwanda rufite ibirunga bitanu, ibiyaga 23, n’imigezi myinshi, imwe ikaba ariyo igize isoko ya Nil. Igice cy’Amajyaruguru y’ u Rwanda nicyo kiganjemo ibirunga n’amashyamba y’inzitane, mu gihe usanga ikindi gice gisigaye cy’igihugu higanjemo, imisozi migufi, ibibaya, ibiyaga bituje, imigezi mito itemba, ibyanya, n’ibindi bimera. Amashyamba y’Ibirunga yiganje mu gice cy’Amajyaruguru y’ u Rwanda niho usanga harabaye nk’ubuturo bw’umubare munini w’Ingagi, inyamaswa zitangaje kandi ziboneka hake ku Isi, akaba ariho zibera, zibungabungwa neza mu rwego rwo kuzirinda barushimusi. Ingagi zikaba zisurwa n’abantu bose babyifuza. 

 

IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA

Mu muco w’abanyarwanda, barangwa no kwakirana urugwiro abarugana, bakirizwa indirimbo n’umuhamirizo w’intore zarwo. Ibi byonyine bigaragaza uburyo busanzwe bwo kugaragaza ibijyane n’ubutore bw’abarutuye. Abenshi bakunze kurufatiraho urugero rwo kuvugako ari Igihugu cy’imigisha. Igihugu kibarirwamo abaturage bagera kuri miliyoni 11.5, muribo abagera ku kigero cya 85 % batuye mu bice by’icyaro. U  Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bya Afurika aho usanga abaturage bahuje ururimi n’umuco. Abantu benshi bagize amahirwe yo gusura u Rwanda batangajwe n’uburyo abantu babanye baturanye kandi babana mu mahoro nyuma y’amahano ya Genocide yakorewe Abatutsi yari yaratumye abantu bacikamo ibice, bakicana.  Umuco wo kubana akaba ariwo warangana Abanyarwanda mu binyejana byashize.

Uyu munsi abanyarwanda babanye neza barasangira akabisi n’agahiye nkuko mbere byahoze. Imbyino n’imihamirizo nibyo biranga umuco gakondo w’abanyarwanda, akaba ari n’umwihariko warwo. Mu Rwanda kandi haboneka ibikorwa bijyanye n’ubukorikori bya gakondo, aho usanga byiganje mu bice by’icyaro.