AMAKURU Y’INGENZI KU BANTU BASABA VIZA ZO GUSURA U RWANDA

Icyangombwa cy’inzira

Umunyamahanga wese wifuza gusura u Rwanda agomba kuba afite

icyangombwa cy’inzira gifite agaciro katari munsi y’amezi atandatu.

Ibijyanye n’ubuzima mu gihe umunyamahanga yinjira mu Rwanda ashobora

gusabwa kwerekana impapuro zerekana ko yakingiwe zimwe mu ndwara

nkuko bigengwa n’amabwiriza y’ubizima ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe

hari icyorezo hashyirwaho amabwiriza ajyanye no gukumira indwara yihariye,

akanamenyesha abifuza gusura u Rwanda.

 

Ikiguzi cya Viza

Ni ikiguzi gitangwa mu gihe umuntu asaba viza. Mu gihe isaba ryanzwe,

cyangwa nyirugusaba akuyemo dosiye ye, amafaranga y’ikiguzi cya viza

ntabwo asubizwa.

 

Igihe viza imara

Igihe gito n’igihe ntarengwa viza ishobora kumara mwabisanga mu makuru

ajyanye na buri cyiciro cya viza.

Viza yo kwinjira rimwe no kwinjira inshuro irenze imwe. 

Mushaka kumenya niba viza ari iyo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi

mwabisanga mu makuru ajyanye na buri cyiciro cya viza.

 

Kwitunga

Umunyamahanga wese wifuza gusura u Rwanda ni ngombwa ko aba afite

ubushobozi bwo kuzitunga mu gihe ari mu Rwanda. Mu gihe bibaye ngombwa

akaba yanasabwa kugaragaza ubwo bushobozi haba mu gihe asabira visa 

interineti, kuri Ambasade cyangwa mu gihe ageze ku mupaka.

 

Kongera agaciro ka viza

Nkuko bigaragara mu makuru ajyanye na buri cyiciro cya viza, hari ibyiciro bya

Viza zishobora kongereshwa agaciro

Ni ngombwa ko usaba kongeresha agaciro ka Viza abikora mu gihe iyo yari

afite igifite agaciro.

Iminsi ntarengwa yo gusonerwa kw’ishyura ihazabu mu gihe viza yarangije

igihe cyayo ni itanu. Mu gihe umunyamahanga ashatse gusohoka mu gihugu

yarengeje iminsi irenga itanu asabwa kwishyura ihazabu ndetse akaba

yanafatirwa icyemezo cyo kutazahabwa indi viza.

 

Guhinduza

Umunyamahanga ashobora gusabira ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka

mu gihugu ko yahindurirwa viza ye, akabikora mu gihe iyo yari afite igifite

agaciro.

Ku banyamahanga bahawe Viza y’itsinda ry’abamukerarugendo ntabwo

 

byemewe kuyihinduza.

Imiterere y’inzandiko ziherekeza dosiye isaba

Inzandiko zose ziherekeza dosiye isaba zigombwa kuba ari iz’umwimerere

cyangwa kopi zazo ziriho umukono wa noteri.