Uru ruhushya ruhabwa umunyamahanga uje gukorera mu Rwanda mu gihe
kitarenga iminsi 90 cyangwa uwikorera utarabona uruhushya rwo kuba mu
Rwanda.
Umuntu uje kubana n’usaba uru ruhushya. Utunzwe asaba hakurikijwe
amabwiriza y’uruhushya M2.
Inyandiko zisaba zishyikirizwa Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka
hakoreshejwe interineti (www.migration.gov.rw) cyangwa Ku biro Bikuru by’Ubuyobozi Bukuru.
Icyangombwa cy’inzira cyemewe ni igifite nibura igihe cy’amezi 6
50,000 frw
Amezi 3
Usaba asabwa Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi
rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo. Iki
cyemezo kikaba ari ikigaragaza niba usaba uru ruhushya atigeze afungwa
cyangwa atagikurikiranwe n’inkiko.
Uru ruhushya rushobora kongerwa.
Guhindura urwego rw’uruhushya biremewe.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe gukora ubucuruzi.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru
ruhushya ruzaba rugifite agaciro.
Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora
gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw.
*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.
*Umwirondoro (CV)
*Kontaro y’akazi
*Urwandiko rw’umukoresha
*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.
Iminsi itatu
Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba aragirwa inama yo gusaba mu gihe
cyangwa uruhushya afite rutarangira. Ibihano biva ku bukererwe bwo guhera ku
minsi 6 kugeza kuri 15 buri kuri 20.000 Frw. Ingingo ya 34 y’iteka rya minisitiri
rigena amabwiriza n’ibikurikizwa rishyiraho ibihano kuva ku bukererwe
bw’iminsi 6 kugeza ku mezi 9 no hejuru yayo.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.