K – UFITE UBUSHOBOZI BWO KWITUNGA

AMAKURU AJYANYE N’IBISABWA KURI URU RUHUSHYA

UWEMEREWE

Uru ruhushya ruhabwa umuntu ubona amafaranga amutunga ahagije, harimo

umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru adateganya kwaka akazi mu Rwanda

nk’uko biteganywa n’urwego rubifitiye ububasha, imyaka mike ku muntu usaba

uru ruhushya ni 55. Usaba agomba kuba nibura yinjiza nibura 5,000 $ ku

kwezi.

UTUNZWE

Umuntu uje kubana n’ufite ubushobozi bwo kwitunga. Utunzwe asaba

hakurikijwe amabwiriza y’uruhushya M2.

AHO BASABIRA

Inyandiko zisaba zishyikirizwa Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka

hakoreshejwe interineti (www.migration.gov.rw), Ku biro Bikuru

cyangwa ku biro byakira abashoramali ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe

Iterambere (RDB)

ICYANGOMBWA CY’INZIRA

Icyangombwa cy’inzira cyemewe ni igifite nibura igihe cy’amezi 6

IKIGUZI CY’URUHUSHYA

100,000 frw

URUHUSHYA RUMARA

Imyaka 2

ICYEMEZO CY’IMYITWARIRE

Usaba asabwa Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi

rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo. Iki

cyemezo kikaba ari ikigaragaza niba usaba uru ruhushya atigeze afungwa

cyangwa atagikurikiranwe n’inkiko.

KONGERA URU RUHUSHYA

Uru ruhushya rushobora kongerwa.

GUHINDURA URWEGO RW’URUHUSHYA

Guhindura urwego rw’uruhushya biremewe.

GUKORA

Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwikorera ku giti cye.

INSHURO ZO KWINJIRA

Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru

ruhushya ruzaba rugifite agaciro.

KWIMURA URUHUSHYA

Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora

gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw.

IBISABWA

*Ifoto yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).

*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro

rwabugenewe!)

*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.

*Umwirondoro (CV)

*Icyemezo cy ‘imyitwarire gitangwa n’urwego rushinzwe kubahiriza amategeko mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo

*Impapuro za banki zigaragaza imikoreshereze ya konti y’usaba

*Impapuro zigaragaza amafaranga usaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru abona

IBISABWA MU KONGERESHA URUHUSHYA

*Ifoto yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).

*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro

rwabugenewe!)


*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.

*Impapuro za banki zigaragaza imikoreshereze ya konti y’usaba

*Impapuro zigaragaza amafaranga usaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru abona

*Fotokopi y’ikarita y’umunyamahanga

*Inyemezabwishyu ya 100.000 Frw yishyurwa mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro

IGIHE CY’UBUSABE

Iminsi itatu

ICYITONDERWA

Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba aragirwa inama yo gusaba mu gihe

cyangwa uruhushya afite rutarangira. Ibihano biva ku bukererwe bwo guhera ku

minsi 6 kugeza kuri 15 buri kuri 20.000 Frw. Ingingo ya 34 y’iteka rya minisitiri

rigena amabwiriza n’ibikurikizwa rishyiraho ibihano kuva ku bukererwe

bw’iminsi 6 kugeza ku mezi 9 no hejuru yayo.