Uru ruhushya ruhabwa ibikorwa by’iyobokamana ryemewe.
Umuntu uje kubana n’uwahawe uru ruhushya. Utunzwe asaba hakurikijwe amabwiriza y’uruhushya M2.
Inyandiko zisaba zoherezwa ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka hakoreshejwe interineti (www.migration.gov.rw), zishobora gutangwa kandi Ku biro Bikuru cyangwa ku biro byakira abashoramali ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Icyangombwa cy’inzira cyemewe ni igifite nibura igihe cy’amezi 6
100,000 frw
Imyaka 2
Usaba asabwa Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo. Iki cyemezo kikaba ari ikigaragaza niba usaba uru ruhushya atigeze afungwa cyangwa atagikurikiranwe n’inkiko.
Uru ruhushya rushobora kongerwa.
Guhindura urwego rw’uruhushya biremewe.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe gukora ubucuruzi.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru ruhushya ruzaba rugifite agaciro.
Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw
*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
*Urwandiko rusaba rwanditswe n’uhagarariye idini cyangwa itorero rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka
*Umwirondoro (CV)
*Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo.
*Imyemezabwishyu ya 100.000 Frw yishyurwa mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro
*Ibaruwa imwohereza mu butumwa
*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
Umunsi umwe
Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba aragirwa inama yo gusaba mu gihe cyangwa uruhushya afite rutarangira. Ibihano biva ku bukererwe bwo guhera ku minsi 6 kugeza kuri 15 buri kuri 20.000 Frw. Ingingo ya 34 y’iteka rya minisitiri rigena amabwiriza n’ibikurikizwa rishyiraho ibihano kuva ku bukererwe bw’iminsi 6 kugeza ku mezi 9 no hejuru yayo.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.