H3 – UMUNYAMAKURU CYANGWA UHAGARARIYE ITANGAZAMAKURU RIKOMOKA HANZE

AMAKURU AJYANYE N’IBISABWA KURI URU RWEGO  

UWEMEREWE

Uru ruhushya ruhabwa umunyamakuru cyangwa uhagarariye itangazamakuru rikomoka hanze, ufite icyemezo cyo gutara amakuru ahabwa n’urwego rubishinzwe mu Rwanda. 

 UTUNZWE

ni umuntu uje kubana n’umukozi usaba uru ruhushya. Utunzwe asaba hakurikijwe amabwiriza y’uruhushya M2.  

AHO BASABIRA

Inyandiko zisaba zishyikirizwa Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka hakoreshejwe interineti (www.migration.gov.rw) cyangwa Ku biro Bikuru by’Abinjira n’Abasohoka mu Gihugu.  

ICYANGOMBWA CY’INZIRA

Icyangombwa cy’inzira cyemewe ni gisigaje nibura igihe cy’amezi 6 kuva umunsi izandiko z’ubusabe  bw’uru ruhushya zitangiweho

IKIGUZI CY’URUHUSHYA

100,000 frw

URUHUSHYA RUMARA

Imyaka 2

ICYEMEZO CY’IMYITWARIRE

Usaba uru ruhushya asabwa Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo. Iki cyemezo kikaba ari ikigaragaza niba usaba uru ruhushya  atigeze afungwa cyangwa atagikurikiranwe n’inkiko.     

KONGERA URU RUHUSHYA

Uru ruhushya rushobora kongerwa.   
Guhindura urwego rw’uruhushya: Guhindura urwego rw’uruhushya biremewe.  
Gukora: Uwahawe uru ruhushya yemerewe gukora umurimo.  

INSHURO ZO KWINJIRA

Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru ruhushya ruzaba rugifite agaciro.  

KWIMURA URUHUSHYA

Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw. 

IBISABWA

*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka. 
*Umwirondoro (CV) 
*Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo
*Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri 
*Fotokopi ya kontaro y’akazi 
*Urwandiko rw’umukoresha rumwishingira 
*Ikarita y’umunyamakuru itangwa Urwego rukuru rw’itangazamakuru mu Rwanda 

IBISABWA MU KONGERESHA URUHUSHYA

*Ifoto nyir’ugusaba uruhushya yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata impapuro ntabwo zemewe mu gihe homekwa ifoto ku rupapuro).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze urupapuro rwabugenewe!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka. 
*Inyemezabwishyu y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro 
*Fotokopi y’ikarita y’abanyamahanga 
*Kontaro y’akazi 
*Ikarita y’umunyamakuru itangwa Urwego rukuru rw’itangazamakuru mu Rwanda

IGIHE CY’UBUSABE

Iminsi itatu 

ICYITONDERWA

Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba aragirwa inama yo gusaba mu gihe  uruhushya afite rutarangira. Ingingo ya 34 y’iteka rya minisitiri №02/01 du 31/05/2011 rigena  ibihano  bihabwa abatinda gusaba cyangwa kongeresha viza/ uruhushya rwo kuba mu Rwanda