Uru ruhushya ruhabwa umunyamahanga ukora umwuga uzwi kandi ubifitiye ubushobozi ushaka gukora ku giti cye cyangwa afatanije n’undi.
Umuntu wese uherekeza umushoramali wasabye uru ruhushya. Utunzwe asaba hakurikijwe amabwiriza y’uruhushya M2.
Inyandiko zisaba zishyikirizwa Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka hakoreshejwe interineti (www.migration.gov.rw) cyangwa Ku biro Bikuru by’ABinjira n’Abasohoka.
Icyangombwa cy’inzira cyemewe ni igifite nibura igihe cy’amezi 6.
100,000 frw
Imyaka 2
Usaba asabwa Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo. Iki cyemezo kikaba ari ikigaragaza niba usaba atafunzwe cyangwa akurikiranwe n’ubutabera
Uru ruhushya rushobora kongerwa.
Guhindura urwego rw’uruhushya biremewe.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe gukora ubucuruzi.
Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru ruhushya ruzaba rugifite agaciro.
Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw.
*foto yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata imppuro ntabwo zemewe).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.
*Umwirondoro (CV)
*Icyemezo cy ‘imyitwarire gitangwa n’urwego rushinzwe kubahiriza amategeko mu gihugu usaba amezi 6 atuyemo
*Icyemezo cy’ishoramali cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)
*Ipatante
*Imyemezabwishyu ya 100.000 Frw yishyurwa mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro
*Ifoto yifotorejwe ku gitambaro cy’umweru nta madarubindi, ingofero cyangwa igitambaro. (Ifoto igomba kuba ifatishije kole. Inzuma zifata imppuro ntabwo zemewe).
*Kuzuza urupapuro rusaba aha hakurikira: (Kanda hano wuzuze!)
*Urwandiko rusaba rwandikiwe Umuyobozi mukuru w’Abinjira n’Abasohoka.
*Ipatante
*Fotokopi y’ikarita y’umunyamahanga
*Inyemezabwishyu ya 100.000 Frw yishyuwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)
Umunsi umwe
Mu rwego rwo kwirinda ibihano, usaba aragirwa inama yo gusaba mu gihe cyangwa uruhushya afite rutarangira. Ibihano biva ku bukererwe bwo guhera ku minsi 6 kugeza kuri 15 buri kuri 20.000 Frw. Ingingo ya 34 y’iteka rya minisitiri rigena amabwiriza n’ibikurikizwa rishyiraho ibihano kuva ku bukererwe bw’iminsi 6 kugeza ku mezi 9 no hejuru yayoira: Uwahawe uru ruhushya yemerewe kwinjira inshuro zose ashaka mu gihe uru ruhushya ruzaba rugifite agaciro.
Iyo urwandiko rw’inzira uruhushya rurimo rurangiye, uwasabye ashobora gusaba gushyirirwa urwo ruhushya mu rundi rwandiko yishyuye 10.000 Frw.
P. O. BOX 6229, KIGALI Tel. +250 78 815 2222 / Fax +250 0252585292
Email: info@migration.gov.rw | visa@migration.gov.rw |production@migration.gov.rw
Service Tel: Passport +250 722 159 372 |Laissez Passer +250 722 158 692|Visa & Permit +250 722 172 974/+250 722 177 437 |PRO +250 722 180 218
© Rwanda Directorate General of immigration and Emigration. All rights reserved.