AMABWIRIZA KU ISABWA RYA PASIPORO IKORANYE UBUHANGA

  1. PASIPORO ISANZWE 

Pasiporo isanzwe ihabwa umunyarwanda wese uyikeneye akayikoresha mu ngendo zitandukanye mu bihugu by’amahanga. 

ISABIRWA

Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:

  • Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.

  • Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.

  • Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,

Icyitonderwa

Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko ntibafatwa ibikumwe.

 

IGIHE ITANGIRWAMO

Iminsi ine (4) y’akazi

IGIHE RUMARA

  • Pasiporo y’abana imara imyaka 2 kubari munsi y’imyaka 5, cyangwa imyaka 5 kubari hagati y imyaka 5 na 16

  • Ku bantu bakuru hari Pasiporo y’ imyaka 5 n’indi y’imyaka 10.

IKIGUZI

  • Ikiguzi cya Pasiporo y’abana ni amafaranga y’urwanda ibihumbi makumyabili na bitanu (25.000 FRW).

  • Ikiguzi cya Pasiporo y’abantu bakuru ni amafaranga y u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75.000 FRW) kuri passiporo imara imyara 5, ni amafaranga y u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 FRW) kuri passiporo imara imyaka 10.

IBISABWA umuntu USHAKA PASIPORO

1. ABANTU BAKURU

  • Indangamuntu

  • Kwishyura amafaranga asabwa

  1. ABANA (BARI MUNSI Y’IMYAKA 16)

    1. IYO ABABYEYI BASEZERANYE

  • Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’ababyeyi bombi

  • Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru

  • Fotokopi z’indangamuntu z’ababyeyi bombi hakerekanwa n’izumwimerere

  • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana

  • Icyemezo cy’uko ababyeyi bombi bashyingiranywe

  • Kwishyura 25.000 FRW

    1. IYO ABABYEYI BATASEZERANYE

  • Ibaruwa isaba isinyweho n’ababyeyi bombi

  • Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza isura neza ifite inyuma h’umweru

  • Fotokopi z’indangamuntu z’ababyeyi bombi hakerekanwa n’indangamuntu z’umwimerere

  • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana

  • Icyemezo cy’uko umubyeyi (nyina) ari ingaragu (iyo ari se, icyemezo cy’uko amwemera «attestation de reconnaissance»)

  • Kwishyura 25.000 FRW

    1. IYO ABABYEYI BOMBI BITABYE IMANA

  • Ibaruwa isabira umwana yanditswe n’umurera byemewe n’amategeko

  • Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru

  • Fotokopi y’indangamuntu y’urera umwana, hakerekanwa n’iyumwimerere

  • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana

  • Icyemezo ko ababyeyi bitabye imana

  • Fotokopi y’icyangombwa cyemerera kurera umwana

  • Kwishyura 25.000 FRW

    1. IYO UMUBYEYI UMWE YITABYE IMANA

  • Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’umubyeyi usigaye

  • Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma h’umweru

  • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana

  • Icyemezo cy’uko umwe mu babyeyi yitabye imana

  • Icyemezo cyo gushyingirwa cyangwa ko ari ingaragu k’umubyeyi usigaye

  • Kwishyura 25.000 FRW

    1. IYO UMWANA ARERWA N’ UMWE MU BABYEYI BATANDUKANIJWE N’ URUKIKO

  • Ibaruwa isabira umwana isinyweho n’ababyeyi bombi

  • Ifoto imwe y’ibara yifotoje vuba igaragaza neza isura kandi ifite inyuma hera

  • Icyemezo cy’amavuko cy’umwana

  • Icyemezo cyangwa gatanya igaragaza imikirize y’ urubanza;

  • Kwishyura 25.000 FRW

Icyitonderwa

  • Pasiporo zatanzwe kugeza kuwa 27 Kamena 2019 zifite agaciro k’imyaka 2 uhereye kuri iyo taliki kugeza kuwa 27 Kamena 2021

  • Iyo pasiporo itakaye cyangwa yibwe, nyirayo agomba kusaba urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) icyemezo cy’uko yatakaye cyangwa yibwe.

  • Iyo bigaragaye ko uwibwe, uwatakaje cyangwa uwangije pasiporo yabigizemo uburangare, ku kiguzi cya passiporo asaba yongeraho amande angana n’icya kabiri cy’ikiguzi cy’iyo yatakaje

  • uwibwe, uwatakaje cyangwa uwangije pasiporo yari afite, asabwa kuza mu biro bishinwe gutanga pasiporo kugirango atange ibisobanuro by’uburyo yayibuze cyangwa yangiritse.

  1. PASIPORO Y’AKAZI 

 Pasiporo y’akazi ihabwa umuntu woherejwe na Leta mu butumwa bw’akazi

AHO ISABIRWA

Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:

  • Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.

  • Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.

  • Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,

Icytonderwa

Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko ntibafatwa ibikumwe.

IGIHE IMARA

Imyaka itanu (5)

IKIGUZI

Ibihumbi cumi na bitanu(15.000) Frw

IBISABWA

  1. Fotokopi ya «ordre de mission » cyangwa « A Qui de Droit » itangwa n’urwego rubifite mu nshingano

  2. Indangamuntu

  3. Kwishyura 15.000 FRW

Icyitonderwa

 Usanganywe pasiporo y’akazi, azana « ordre de mission » yonyine cyangwa « A qui de droit ».

 

  1. PASIPORO Y’ABANYACYUBAHIRO

 Pasiporo y’Abanyacyubahiro ihabwa Abanyacyubahiro cyangwa abahagarariye u Rwanda mu mahanga n’abandi bagenwa n’Iteka rya Minisitiri. 

AHO ISABIRWA

Pasiporo zisabwa binyuze ku rubuga rw’IREMBO:

Pasiporo zisabwa binyuze ku urubuga rw’IREMBO:

  • Usaba ashobora kujya ahatangirwa Serivice z’IREMBO bakamufasha cyangwa we ubwe akabyikorera anyuze ku rubuga rwa interineti rw’IREMBO.

  • Nyuma yo kuzuza ibisabwa, usabye abona ubutumwa bugufi buturutse mu Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka bumubwira kuza ku Buyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka kugirango afatwe ibikumwe n’amafoto.

  • Umuntu urangije gukora ibi byose ahabwa Pasiporo,

Icyitonderwa

Abana bari munsi y’imyaka 16 y’amavuko ntifatwa ibikumwe.

IGIHE IMARA

Imyaka itanu (5)

IKIGUZI

Ibihumbi mirongo itanu (50.000) FRW

 IBISABWA

  • Icyemezo cyo kujya mu butumwa gitanzwe n’urwego rubishinzwe

  • Indangamuntu

  • Kwishyura 50.000 FRW

Icyitonderwa

Abemerewe gutunga Pasiporo y’Abanyacyubahiro nta yindi pasiporo bemerewe gukoresha cyeretse babiherewe uruhushya rudasanzwe.

Ku bisobanuro birenzeho, wahamagara

Mrs. Ida NIBAMUHOZE: (ku basabiye ku Ubuyobozi Bukuru)

Mobile phone: +250 722159372

E-mail:  production@migration.gov.rw

Mr. Emmanuel RUGERINDINDA (ku basabiye mu mahanga)

Mobile phone: +250 722174611

E-mail:   diaspora@migration.gov.rw 

Igihe utanyuzwe na serivisi wahawe, hamagara

Mr. Jean Damascène RUSANGANWA, Umuyobozi wa Servisi zihabwa abenegihugu

Mobile phone: +250 722179386

 E-mail: dcs@migration.gov.rw