AMAKURU RUSANGE KU MPUSHYA ZO GUTURA 

Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka butanga impushya zo gutura ziri mu bwoko bubiri, Uruhushya rwo gutura mu gihe kidateganyijwe n’uruhushya rwo gutura mu gihe giteganyije.  
Mu gusaba uruhushya rwo gutura, mukande ku rwego mwifuza ku rutonde rw’impushya ziri  ku rubuga murimo gusomaho aya makuru.   

Icyitonderwa:

Aya makuru areba abasaba impushya zo gutura boseImpamyabumenyi/impamyabushobozi, Icyemezo cy’imyitwarire ahabwa na Polisi cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha byo mu gihugu usaba amaze amezi 6 atuyemo , Icyemezo cy’abashakanye, n’Icyemezo cy’amavuko bigomba kuba biri mu rurimi rw’igifaransa cyangwa icyongereza. 

Usaba uruhushya rwo gutura, ahabwa iminsi 15 nyuma yo kwinjira mu Rwanda kuba yarangije gusaba uruhushya rwo gutura ku buyobozi bushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Iyo ayirengeje acibwa amande y’ubukererwe nk’uko ateganywa n’Itegeko ry’Abinjira n’Abasohoka.  

Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’Abasohoka ashobora gusaba ibindi byangommbwa mu rwego rwo kunonosora dosiye isaba uruhushya rwo gutura.