Viza z’u Rwanda

Abanyamahanga bifuza gusura u Rwanda bashobora gusabira Viza muri

Ambasade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo.

Mu gihe batuye mu bihugu u Rwanda rudafitemo Ambasade, bashobora gusabira

visa yo kwinjira kuri interineti.

Hashingiwe ku masezerano hagati y’u Rwanda n’ibihugu bikurikira: Hong Kong, Philippines, Mauritius, Singapore na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abenegihugu babyo bemerewe gusura u Rwanda nta viza basabye, kugeza ku minsi 90

Abenegihugu b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribyo Burundi, Kenya, Tanzaniya na Uganda bahabwa uruhushya rwo gusura ku mupaka rumara imara igihe cy’amezi atandatu (ashobora kongerwa) nta kiguzi batanze.  

Abenegihugu b’Ibihugu bikurikira: Australia, Germany, Israel, New Zealand, Republic of South Africa, Sweden, United Kingdom and, United States of America, bemerewe kuza mu Rwanda bakabona Viza yo gusura imara iminsi kugera kuri 30 ku mupaka/Ikibuga cy’indege babanje kwishyura ikiguza cya Viza. 

Viza yo gusura bahabwa ntabwo ibemerera gukora. 


NOTE

Abenegihugu b’Ibihugu bya Afurika bifuza gusura u Rwanda/guhita mu Rwanda, bemerewe kuza mu Rwanda bakabona viza yo kwinjira/guhita bageze ku mupaka/ ikibuga cy’indege. Ikiguzi cya viza kirishyurwa ku bihugu byose bidasonewe viza. 


Abenegihugu b’Ibihugu byavuzwe haruguru, bashobora guhitamo gusaba viza ku murongo wa Interineti cyangwa kuri bya za Ambasade z’u Rwanda mu bigugu barimo.  

 

Kanda hano urebe amabwiriza ajyanye na "Yellow Fever"

 

AMAKURU Y’INGENZI KU BANTU BASABA VIZA ZO GUSURA U RWANDA

Icyangombwa cy’inzira:

Umunyamahanga wese wifuza gusura u Rwanda agomba kuba afite

icyangombwa cy’inzira gifite agaciro katari munsi y’amezi atandatu.

Ibijyanye n’ubuzima mu gihe umunyamahanga yinjira mu Rwanda ashobora

gusabwa kwerekana impapuro zerekana ko yakingiwe zimwe mu ndwara

nkuko bigengwa n’amabwiriza y’ubizima ku rwego mpuzamahanga. Mu gihe

hari icyorezo hashyirwaho amabwiriza ajyanye no gukumira indwara yihariye,

akanamenyesha abifuza gusura u Rwanda.

Ikiguzi cya Viza:

Ni ikiguzi gitangwa mu gihe umuntu asaba viza. Mu gihe isaba ryanzwe,

cyangwa nyirugusaba akuyemo dosiye ye, amafaranga y’ikiguzi cya viza

ntabwo asubizwa.

Igihe viza imara:

Igihe gito n’igihe ntarengwa viza ishobora kumara mwabisanga mu makuru

ajyanye na buri cyiciro cya viza.

 

Viza yo kwinjira rimwe no kwinjira inshuro irenze imwe.


Mushaka kumenya niba viza ari iyo kwinjira rimwe cyangwa inshuro nyinshi

mwabisanga mu makuru ajyanye na buri cyiciro cya viza.

Kwitunga:

Umunyamahanga wese wifuza gusura u Rwanda ni ngombwa ko aba afite

ubushobozi bwo kuzitunga mu gihe ari mu Rwanda. Mu gihe bibaye ngombwa

akaba yanasabwa kugaragaza ubwo bushobozi haba mu gihe asabira visa kuri

interineti, kuri Ambasade cyangwa mu gihe ageze ku mupaka.

Kongera agaciro ka viza:

Nkuko bigaragara mu makuru ajyanye na buri cyiciro cya viza, hari ibyiciro bya

Viza zishobora kongereshwa agaciro

Ni ngombwa ko usaba kongeresha agaciro ka Viza abikora mu gihe iyo yari

afite igifite agaciro.

Iminsi ntarengwa yo gusonerwa kw’ishyura ihazabu mu gihe viza yarangije

igihe cyayo ni itanu. Mu gihe umunyamahanga ashatse gusohoka mu gihugu

yarengeje iminsi irenga itanu asabwa kwishyura ihazabu ndetse akaba

yanafatirwa icyemezo cyo kutazahabwa indi viza.

Guhinduza:

Umunyamahanga ashobora gusabira ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka

mu gihugu ko yahindurirwa viza ye, akabikora mu gihe iyo yari afite igifite

agaciro.

Ku banyamahanga bahawe Viza y’itsinda ry’abamukerarugendo ntabwo

byemewe kuyihinduza.

Imiterere y’inzandiko ziherekeza dosiye isaba:

Inzandiko zose ziherekeza dosiye isaba zigombwa kuba ari iz’umwimerere

cyangwa kopi zazo ziriho umukono wa noteri.